Perezida Kagame yakurikiye UEFA Super Cup 2026, PSG yegukana igikombe

0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup 2026 wahuje Paris Saint-Germain (PSG) na Aston Villa, aho PSG yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ibitego 2-1.

Uyu mukino wabereye muri Autriche, uhuza amakipe yombi afitanye umubano n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, imaze kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

PSG yatangiye umukino neza, ibona igitego cya mbere ku munota wa 20 gitsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia. Aston Villa yashoboye kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ubwo Brian Madjo yatsindaga igitego ku munota wa 45.Mu gice cya kabiri, PSG yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 61, Désiré Doué yatsinze igitego cya kabiri cya PSG ku mupira mwiza yahawe na Ousmane Dembélé.Ba myugariro ba Aston Villa batekereje ko Doué yari yaraririye, ariko umukinnyi asigara ahanganye n’umuzamu Marco Bizot, ahita amutsinda maze PSG yongera kujya imbere.Nyuma yo gutsinda 2-1, Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cya UEFA Super Cup 2026, ikomeza umusaruro mwiza nyuma yo kwegukana UEFA Champions League.Ni intsinzi ikomeza gushyira PSG mu mateka y’iyi mikino, mu gihe umubano wayo n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda ukomeje gufasha mu kumenyekanisha igihugu n’ubukerarugendo bwacyo ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi.

Uyu mukino wabereye muri Autriche, uhuza amakipe yombi afitanye umubano n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, imaze kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.PSG yatangiye umukino neza, ibona igitego cya mbere ku munota wa 20 gitsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia. Aston Villa yashoboye kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ubwo Brian Madjo yatsindaga igitego ku munota wa 45.Mu gice cya kabiri, PSG yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 61, Désiré Doué yatsinze igitego cya kabiri cya PSG ku mupira mwiza yahawe na Ousmane Dembélé.Ba myugariro ba Aston Villa batekereje ko Doué yari yaraririye, ariko umukinnyi asigara ahanganye n’umuzamu Marco Bizot, ahita amutsinda maze PSG yongera kujya imbere.Nyuma yo gutsinda 2-1, Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cya UEFA Super Cup 2026, ikomeza umusaruro mwiza nyuma yo kwegukana UEFA Champions League.Ni intsinzi ikomeza gushyira PSG mu mateka y’iyi mikino, mu gihe umubano wayo n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda ukomeje gufasha mu kumenyekanisha igihugu n’ubukerarugendo bwacyo ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *