Amateka Yahawe umutuku ashinjwa gutuka umusifuzi, kandi atavuga atanumva

1
5400

Mu 1984, Damir Desnica wakiniraga Rijeka yahawe ikarita itukura mu mukino wa UEFA Cup wahuzaga ikipe ye na Real Madrid

Desnica, wari ufite ubumuga bwo kutumva, yabanje guhabwa ikarita y’umuhondo 🟨 nyuma yo gukomeza gukina umupira, nubwo umusifuzi yari yamaze kuvuza ifirimbi asaba ko umukino uhagarara.

Nyuma yaho, yongeye guhabwa umuhondo wa kabiri 🟨 bimuviramo umutuku 🟥 Impamvu yatanzwe ni uko yari yatutse umusifuzi.

Icyatangaje benshi ni uko Desnica yari afite ubumuga bwo kutumva ndetse atashoboraga kuvuga, bituma ibyabaye muri uwo mukino biguma mu nkuru zidasanzwe kandi zizwi cyane mu mateka ya ruhago kuko umuntu utumva utavuga kuba yatukana nibintu bidashoboka.

Uwo mukino wahise usigira Desnica n’abakunzi ba ruhago inkuru idasanzwe, cyane cyane kubera uburyo ikarita itukura yatanzwe bikavugwako aribintu bidasobanutse.

1 thought on “Amateka Yahawe umutuku ashinjwa gutuka umusifuzi, kandi atavuga atanumva

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *