Bruce Melodie ahatanye na Joshua Baraka wo muri Uganda, Bien wo muri Kenya, Abigail Chams na Harmonize muri Headies Awards

3
InShot_20260826_124326972

Umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie yashyizwe mu bahatanye mu bihembo bikomeye bya The Headies Awards, biteganyijwe gutangirwa i Toronto muri Canada ku wa 25 Ukwakira 2026.

Bruce Melodie, uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri iki cyiciro, Bruce Melodie ahanganye n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba barimo

Joshua Baraka wo muri Uganda,

Bien wo muri Kenya,

Abigail Chams na Harmonize bo muri Tanzania.

The Headies Awards, bigiye gutangwa ku nshuro ya 18, ni bimwe mu bihembo bikomeye bihabwa abahanzi n’abakora umuziki muri Afurika.

Muri uyu mwaka, abahanzi 213 ni bo bashyizwe mu byiciro bitandukanye by’ibihembo, bifite insanganyamatsiko igira iti “Afurika ku Isi Yose”, igaragaza uruhare rw’umuziki nyafurika mu kugera ku bantu hirya no hino ku Isi.

Kuba Bruce Melodie ari mu bahatanye muri ibi bihembo ni indi ntambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, ndetse bikaba binongera kugaragaza abahanzi b’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

3 thoughts on “Bruce Melodie ahatanye na Joshua Baraka wo muri Uganda, Bien wo muri Kenya, Abigail Chams na Harmonize muri Headies Awards

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *