Umugore yatawe muri yombi akekwaho guha umugabo aside ashaka kumwica
Umugore witwa Ayinkamiye Laurence, wo mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho guha umugabo we Hitimana Pierre aside, mu buryo bikekwa ko yari agamije kumwica.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeri 2026, ahagana saa tanu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Burunga, mu Murenge wa Gihundwe.
Amakuru avuga ko uyu mugore yaba yarahaye umugabo we aside, bikekwa ko yayimuhaye mu buryo atari azi ko ari aside. Nyuma y’icyo gikorwa, inzego z’ibanze n’abaturage batabaye, umugabo ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse.
Abaturanyi bavuga ko yari amaze amezi atatu agarutse
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko Ayinkamiye yari amaze hafi amezi atatu agarutse mu rugo, nyuma yo gutandukana n’umugabo we akajya gushaka undi mugabo aba bombi babanaga batarasezeranye imbere y’amategeko, ariko bafitanye umwana.
Umwe mu baturanyi yavuze ko amakuru bari bafite ari uko uyu mugore yazanye aside, avuga ko yayihawe n’umuvuzi gakondo, aho ngo yari yayibwiwe nk’umuti wagombaga gutuma umugabo we atongera kumuca inyuma yagize uti: “Natwe twabimenye, hari hashize amezi atatu uyu mugore agarutse. Amakuru baduha ni uko yazanye iyo aside azi ko ari umuti umuvuzi gakondo yamuhaye ngo umugabo atazajya amuzaniraho abandi bagore.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Damien Ndagijimana, yemeje iby’aya makuru, avuga ko Hitimana Pierre yahise ajyanwa kwa muganga, aho ari kwitabwaho n’abaganga yagize ati: “Umugabo twamugezeho, umugore we ari mu Bugenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe. Bivugwa ko umugore yahaye umugabo we aside ashaka kumuroga, ariko inzego z’ubuyobozi n’abaturage twatabaye, umugabo agezwa ku bitaro, ari koroherwa.”
Ndagijimana yavuze ko aba bombi batari bamaze igihe kinini babana, ndetse ko amakuru bari bafite agaragaza ko umugore yari yaragiye agashakana n’undi muntu mbere yo kugaruka mu rugo yavuze kandi ko mu rugo rw’aba bombi hatagaragaraga amakimbirane akomeye, uretse ko umugore yashinjaga umugabo we kumuca inyuma.
Ubuyobozi bwibukije abaturage kwirinda amakimbirane
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe bwasabye abaturage kwirinda gukemura amakimbirane bakoresheje imbaraga cyangwa ibindi bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.
Ndagijimana yasabye abaturage kujya batabaza inzego zibishinzwe igihe habaye ikibazo, aho kwihanira, kuko amakimbirane ashobora kugira ingaruka zikomeye ku bagize umuryango ndetse no ku bandi babana na bo.
Kugeza ubu, Ayinkamiye Laurence ari mu maboko y’Ubushinjacyaha amakuru yatanzwe n’ubuyobozi avuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe,

Umugore yashakaga kumwiharira gusa