images

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu ruzinduko rw’akazi byitezwe ko azahuriramo na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Ndayishimiye, usanzwe ari Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yagiye i Kinshasa mu “ruzinduko rw’akazi”, ariko ntiyasobanura ku mugaragaro ingingo zihariye azaganiraho na Tshisekedi.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’igihe gito Perezida Ndayishimiye yari asuye RDC. Ku wa 22 na 23 Kamena 2026, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Kinshasa, aho yahuye na Tshisekedi baganira ku bibazo by’umutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC.

Kuba yongeye gusubira i Kinshasa nyuma y’igihe gito, mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kigikomeje, byatumye uru ruzinduko rukomeza gukurura amatsiko ku byo Perezida w’u Burundi ashobora kuganiraho na mugenzi we wa RDC.

By’umwihariko, uru rugendo rubaye nyuma y’uruzinduko rwa Gen. Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, uheruka kujya i Kinshasa mu ntangiriro z’uku kwezi. Ibitangazamakuru byo mu karere byagiye bivuga ko urwo ruzinduko rwakozwe mu buryo bwitondewe cyane, mu gihe hari n’amakuru avuga ku bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare byoherezwa hagati ya RDC n’u Burundi.

Uru ruzinduko rwa Ndayishimiye kandi rubaye mu gihe ubufatanye bwa gisirikare n’umutekano hagati ya Kinshasa na Gitega bukomeje kwitabwaho, cyane cyane bitewe n’uruhare rw’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare muri RDC.

Hari amakuru avuga ko kimwe mu bibazo bishobora kuba ku murongo w’ibiganiro ari amafaranga ya gisirikare ajyanye n’ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC.

Hari kandi amakuru avuga ko u Burundi bushobora kuba bufite umubare munini w’abasirikare muri RDC, ariko umubare nyawo w’ingabo z’u Burundi ziri muri icyo gihugu nturamenyekana ku buryo bwigenga kandi bwemejwe n’impande zombi.

Uruzinduko rwa Ndayishimiye ruje kandi mu gihe Kinshasa na Gitega bikomeje gukorana mu rwego rw’umutekano, mu gihe imirwano n’umwuka mubi bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Amakuru avuga ko impande zombi zikomeje kureba uburyo bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, harimo AFC/M23 na Twirwaneho, mu gihe ikibazo cy’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo gikomeje kugira ingaruka ku baturage no ku mubano w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye yatangajwe ku by’ingenzi Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi bagomba kuganiraho. Icyakora, umutekano, ubufatanye bwa gisirikare n’uburyo bwo gukemura amakimbirane akomeje muri RDC ni bimwe mu bibazo by’ingenzi bikunze kuba ku murongo w’ibiganiro hagati ya Kinshasa na Gitega.

2 thoughts on “Ndayishimiye yongeye kujya i Kinshasa

  1. Could we receive news in English translation? It is difficult for us to copy and paste for translation. Would you be able to help us get news from other countries, if possible? We truly appreciate your news.

    1. Thank you so much for your kind words and for your suggestion. We truly appreciate your support.

      Yes, we are currently working on that. KGE News is preparing to provide news in English as well, including international news from different countries.

      We will keep you updated as soon as this service is ready. Thank you for supporting KGE News!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *