Gen. Sematama wari watangiye kubikwa n’ingabo za Kinshasa yongeye kugaragara
Gen. Charles Sematama, uyobora Twirwaneho, yongeye kugaragara nyuma y’amakuru yari amaze iminsi akwirakwira avuga ko yaguye mubitero cya Doron cyagabwe na Kinshasa.Amashusho yamugaragaje muri Minembwe, aho yagaragaraga ari kumwe n’abaturage.

Gen. Charles Sematama yongeye kugaragara nyuma y’amakuru y’urupfu rwe
General Charles Sematama, uyobora ibikorwa bya gisirikare by’umutwe wa Twirwaneho, yongeye kugaragara ari kumwe n’abarwanyi n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe.

Ifoto ye nshya yatangiye gukwirakwira ku mugoroba wo ku wa Gatanu, nyuma y’iminsi hari amakuru atavugwaho rumwe avuga ko yaba yarapfiriye mu gitero cy’indege cyabereye mu gace ka Minembwe.
Raporo ya Critical Threats yo ku wa 28 Kanama 2026 ivuga ko umuvugizi wa Twirwaneho, Fidèle Rugabo, yari yashyize hanze ifoto ya Sematama ku wa 26 Kanama, avuga ko yari yageze i Minembwe.
Kugaragara kwe kongera gushimangira ko amakuru y’urupfu rwe atari yigeze yemezwa kuko atanafite inkomoko.
Minembwe n’uduce tuyikikije bikomeje kuberamo imirwano hagati y’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, irimo Twirwaneho.

Erega Sematama n’Intwari ya Twirwaneho Imana Iracyamurindira ubwoko bwe hamwe n’abandi banya Rwanda bo muri Congo muri rusange.✌