Pacifique Nininahazwe yemeye ko ashyigikiye umutwe wa Red Tabara, asaba ko bakorana imbaraga kugira ngo abaturage b’u Burundi bawugirire icyizere

0
images (1)

Pacifique Nininahazwe yemeye ko ashyigikiye umutwe wa Red Tabara, asaba abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi gukorana imbaraga kugira ngo abaturage b’u Burundi babone ko uwo mutwe ubahagarariye mu kiganiro aheruka gukora, Pacifique Nininahazwe yavuze ko avugana kenshi na Gen. Niyombare Umuyobozi wuyu mutwe ndetse avuga ko bombi bafitanye umubano.

Ati: “Niyombare ndamuvugisha, turavugana kenshi gashoboka kuko ninshuti yange

Ibi byatumye bamwe bibaza ku mibanire ye n’uyu wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, akaba ari n’umwe mu bayobozi b’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye muri icyo kiganiro, Pacifique Nininahazwe kandi yasabye Red Tabara gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage b’u Burundi bawugirire icyizere kandi bawumve nk’umutwe ubahagarariye.

Yagize ati: “Mukore uko mushoboye kose kugira ngo abaturage bu burundi ndetse nabantu bose babiyumvemo ko muri ababo.”

Aya magambo yakuruye impaka, bamwe bavuga ko Nininahazwe atakwiye gukomeza kwiyerekana nk’umuntu ukorera sosiyete sivile, ahubwo ko ibikorwa n’amagambo bye bigaragaza ko ashyigikiye Red Tabara ndetse n’abandi barwanya ubutegetsi bakoresheje intwaro hari n’abamushinja kuba afite aho ahuriye n’umutwe wa M23, nubwo ibyo birego na byo bikwiye gutandukanywa n’ibyemejwe ku mugaragaro.

Uribaza ngo Red Tabara ni iki?

Red Tabara ni umutwe witwaje intwaro umaze igihe uhanganye na Leta y’u Burundi, ukaba waragiye ushinjwa kugaba ibitero bitandukanye byahitanye abaturage mumwaka wa 2021, Red Tabara yashinjwe kugaba igitero ku kibuga cy’indege ndetse no mu Mujyi wa Bujumbura, aho abantu batanu bishwe, abandi barenga 50 bagakomereka.

Ku wa 23 Ukuboza 2023, Red Tabara yagabye igitero mu gace ka Vugizo, aho abaturage 20 bagandaguwe baricwa abandi barashimutwa ku wa 25 Gashyantare 2024, uyu mutwe kandi wagabye igitero mu gace ka Buringa, aho abaturage icyenda bishwe.

Ibi bitero byatumye Red Tabara ikomeza gufatwa nk’umutwe uteza umutekano muke mu Burundi, mu gihe Leta y’u Burundi ikomeje kuwushinja ibikorwa by’iterabwoba abatavuga rumwe n’uyu mutwe bavuga ko udakwiye gushyigikirwa kuko ibikorwa byawo byibasira abaturage b’inzirakarengane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *