Urwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0 isoza imikino y’itsinda D ku mwanya wa mbere
Ikipe y’u Rwanda y’Abagore itsinze umukino wa gatatu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kenya, nyuma yo kwihererana u Burundi 🇧🇮 ikabunyabika amaseti 3-0.
Iyi kipe yurwanda yatsinze u Burundi amaseti atatu yose, aho iseti ya mbere yayitsinze ku manota 25-06, iya kabiri iba 25-11, naho iya gatatu iyitsinda 25-13.

Iyi ntsinzi itumye ikipe y’u Rwanda isoza imikino yo mu Itsinda D ku mwanya wa mbere, nyuma yo kwitwara neza mu mikino itatu.
U Rwanda rukomeje urugendo muri iki Gikombe cya Afurika cya Volleyball, aho rwinjiye mu makipe yitwaye neza mu mikino y’amatsinda.
🇷🇼🏐 Rwanda 3-0 Burundi 🇧🇮

Woww birashimishije bakomereze aho rwose ✌