Gukundana n’umuntu si impamvu yo kumuha amafaranga

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yasabye Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kugira amakenga mu mibanire y’urukundo, kuko hari abantu biyitirira abakunzi bakabashuka kugira ngo babambure amafaranga n’imitungo.
Dr Murangira yavuze ko gukundana n’umuntu bidakwiye gufatwa nk’impamvu yo guhita umuha amafaranga cyangwa kumwegurira umutungo, cyane cyane iyo mutarasezerana.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star, aho yasobanuye ko uko ingamba zo kurwanya ibyaha zikomeza gukazwa, bamwe mu bagizi ba nabi bagenda bahindura uburyo babikoramo, bigatuma hiyongera ibyaha bikorwa hifashishijwe uburiganya n’ubwambuzi.
Yavuze ko hari abantu batinya gutanga amakuru ku butubuzi bakorewe kubera isoni cyangwa gutinya ko abandi babaseka. Yasabye ko n’uwaba yarashutswe atagomba kugira ipfunwe, ahubwo agatanga ikirego kugira ngo ababikoze bakurikiranwe.
Dr Murangira yatanze urugero ku bantu basaba amafaranga menshi bavuga ko bashobora gukemura ibibazo by’umuntu mu buryo budasanzwe.
Ati: “Ibaze ukuntu umuntu yakwaka miliyoni 9 ngo agukize inyatsi cyangwa ngo agusengere?”
Yanasabye urubyiruko kwitondera abantu biyita “businessmen” cyangwa abakora imirimo itandukanye, nyamara nta kazi cyangwa ibikorwa bizwi bafite, ariko bagakoresha umubano w’urukundo nk’uburyo bwo kwegera abo bashaka kwambura.
Dr Murangira yasabye abantu kutihutira kwizera umuntu kubera ko gusa yabagaragarije urukundo cyangwa akababwira ko abakunda. Yashimangiye ko umuntu ukwizeza urukundo atari ngombwa guhita umuha amafaranga cyangwa kumwegurira umutungo, cyane cyane mu gihe mutarasezerana.
Yasabye Abanyarwanda kugira ubushishozi, kwirinda gutanga amafaranga ku bantu babizeza ibisubizo bidashoboka no gutanga amakuru ku gihe igihe bakeka ko bagiye gushukwa.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko iyo abantu batinya gutanga amakuru ku byaha nk’ibi, bishobora gutuma ababikora bakomeza kubikorera abandi. Ni yo mpamvu yasabye ko uwibwe cyangwa washutswe atagira ipfunwe ryo gutanga ikirego.
Dr Murangira B. Thierry yasabye Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gusangiza abandi ubu butumwa kugira ngo barusheho kumenya ubu buryo bw’ubutubuzi no kubwirinda.
