M. Irene yarongoye Liliane, basezerana imbere y’Imana
Irene na Nishimwe Liliane basezeranye imbere y’Imana Umunyamakuru Murindahabi Iréné, uzwi cyane nka M. Iréné, yasezeranye imbere y’Imana na Nishimwe Liliane, nyuma y’iminsi mike basezeranye imbere y’amategeko ndetse bakemeranya kurushinga

Uyu muhango wabaye ku wa 15 Kanama 2026 muri Intare Arena ku Gisozi, witabirwa n’inshuti, abo mu miryango yabo ndetse n’ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro no mu zindi nzego.Mu bitabiriye ubu bukwe harimo

Chriss Eazy, Edouard Bamporiki, Mariya Yohana, Rocky Kimomo, Inkindi Aisha, DJ Cyusa, Fally Merci, Rufonsina


Nabandi benshi baje kwifatanya n’aba bageni mu byishimo by’uyu munsi w’ingenzi.Mbere y’uyu muhango, M. Iréné na Liliane bari bamaze gukora umuhango wo gusaba no gukwa, ndetse banasezerana imbere y’amategeko.
Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abatumiwe bakiriwe mu birori byo kwizihiza urugo rushya rw’aba bageni.M. Iréné azwi nk’umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV. Kuri ubu asigaye akorera mu gitangazamakuru yashinze cyit
Uretse ibikorwa by’itangazamakuru, M. Iréné yanakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco na Vestine & Dorcas. Mu gihe cya vuba kandi yinjiye mu ruganda rwa sinema, aho yasohoye filime yitwa “Isereri”, imaze kwamamara kuri You Tube.

