Umusore w’imyaka 34 akurikiranyweho kwica se amuteye icyuma nyuma yo kunywa inzoga y’icyuma

0
Screenshot_20260815-082541~2

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo burakurikirana umusore w’imyaka 34 ukekwaho kwica se amuteye icyuma, nyuma yo kunywa inzoga y’icyuma.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Kabuye, Umudugudu wa Nyagasozi, ku itariki ya 2 Kanama 2026, ahagana saa munani.

Amakuru yatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru avuga ko uyu musore yemeye icyaha mu gihe yabazwaga, avuga ko ari we wishe se umubyara.

Uyu uregwa yasobanuye ko yari yarateguye kwica se, ashingiye ku makimbirane bari bafitanye ndetse n’uko yumvaga ko se nta kintu yamumariye mu buzima bwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma yo kunywa inzoga y’icyuma, uyu musore yibutse amakimbirane yari yaragiranye na se, maze ahita amutera icyuma inshuro nyinshi kugeza apfuye.

Uyu musore akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo uregwa ahamijwe n’urukiko icyaha akurikiranyweho, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’iyo ngingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *