Umwami wa Norvège, Harald V, yitabye Imana ku myaka 89,
Umwami wa Norvège, Harald V, yitabye Imana ku myaka 89,aguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Oslo, aho yari amaze iminsi arwariye.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mwami yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026. Ingoro y’Ubwami yatangaje ko Umwami Harald V yapfuye mu mahoro saa 06:35.Harald V yari amaze imyaka irenga 35 ku ngoma, kuko yatangiye kuyobora Norvège mu 1991, asimbuye se, Umwami Olav V. Yari umwe mu bami bamaze igihe kirekire ku ngoma mu Burayi.
Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe, Harald V yari ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza ya Oslo, aho yari amaze iminsi arwariye. Ingoro y’Ubwami yari yatangaje ko ubuzima bwe bwari bumaze kuzamba cyane.

Urupfu rwa Harald V rwashyize Norvège mu cyunamo, aho amabendera yashyizwe kuri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kumwunamira.
Harald V azasimburwa ku ngoma n’umuhungu we, Crown Prince Haakon, wari usanzwe afata inshingano zimwe na zimwe z’Umwami mu gihe yari arwaye.

R.I.P