FDNB yongereye ingabo muri RDC
Nyuma y’uruzinduko rwa Gen. Niyongabo i Kinshasa Ingabo z’u Burundi, FDNB, zongereye umubare w’abasirikare zohereza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Nyuma y’uruzinduko rw’Umugaba Mukuru wazo, Gen. Prime Niyongabo, i Kinshasa.
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Kanama 2026, abasirikare benshi b’u Burundi bambutse umupaka wa Kavimvira, berekeza mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.
Abo basirikare ngo berekezaga cyane mu turere twa Baraka na Kamanyola, aho amakuru avuga ko bari kumwe n’ibikoresho bya gisirikare birimo n’ibiremereye.Amakuru y’imbere mu Burundi avuga ko kwiyongera kw’izi ngabo kwabaye nyuma y’uruzinduko Gen. Prime Niyongabo yagiriye i Kinshasa ku wa 6 Kanama 2026.
Nubwo ibyaganiriweho muri urwo ruzinduko bitigeze bishyirwa ku mugaragaro, rwabaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi, ndetse n’u Burundi bukomeje kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare bya Leta ya Kinshasa muri Kivu y’Amajyepfo.
Inama yabereye muri Perezidansi ya RDC Hari kandi amakuru avuga ko Erik Prince, uzwiho gushinga sosiyete y’abacanshuro ya Blackwater, aheruka kugirira uruzinduko i Kinshasa, aho bivugwa ko yitabiriye inama yabereye muri Perezidansi ya RDC.Iyo nama ngo yahuje bamwe mu bayobozi n’abasirikare ba RDC, abantu bo mu biro bya Perezida Félix Tshisekedi, abahagarariye u Burundi ndetse n’abantu bakorana na Erik Prince.Bivugwa ko ibiganiro byibanze ku ishusho y’imirwano mu burasirazuba bwa RDC, ndetse no ku ngamba zo kongera ubushobozi bw’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa mu bice bya Fizi, Uvira na Mwenga.

Icyakora, nta ruhande rurebwa n’aya makuru ruracyemeza ku mugaragaro ko iyi nama yabaye cyangwa ngo rutangaze ibyaganiriweho.
FDNB ikomeje kugira uruhare muri Kivu y’Amajyepfo U Burundi bumaze igihe bufite abasirikare muri RDC bafatanya n’ingabo za FARDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.Amakuru atandukanye avuga ko umubare w’abasirikare b’u Burundi bari muri RDC ushobora kuba urenga 20,000, nubwo iyi mibare itaremezwa ku mugaragaro n’impande zombi.
Aba basirikare bakunze gukorana na FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye Leta ya Kinshasa, mu gihe imirwano mu bice bya Kivu y’Amajyepfo ikomeje guhindura isura.Mu mezi ashize, ingabo zishyigikiye Kinshasa zagiye zitakaza ibice bimwe by’imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe AFC/M23 na Twirwaneho zikomeje kugira ibikorwa bya gisirikare muri ako karere.
Kwiyongera kw’ingabo za FDNB muri Kivu y’Amajyepfo bishobora kongera kwibaza ku ngamba nshya za gisirikare Kinshasa na Bujumbura bashobora kuba barimo gutegura mu burasirazuba bwa RDC.
