Messi yaciye amarenga Yo kudakomeza gukina umupira igihe kirekire nyuma y’urupfu rwa se

0
IMG-20260812-WA0117

Messi yagaragaje ko urupfu rwa se, Jorge Messi, rwamukoze ku mutima ku buryo ubu atangiye gushidikanya ku hazaza he mu mupira w’amaguru.Uyu mukinnyi w’Umunya-Argentina yabitangaje mu butumwa burebure yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, aho yasezeye kuri se witabye Imana afite imyaka 68, nyuma y’uburwayi yari amaze igihe arwaye.

Messi yavuze ko atazi neza uko azakomeza ubuzima bwe ndetse n’umwuga we w’umupira w’amaguru adafite se bari bamaze imyaka myinshi bafatanyije. Yagize ati: “Sinzi icyo ngiye gukora ntari kumwe nawe, sinzi uko nakomeza.

Yakomeje avuga ko kuva mu bwana bwe ubuzima bwe bwose bwari bushingiye ku mupira w’amaguru, ariko urupfu rwa se rukaba rwaratumye atangira kugira impungenge ku gihe azakomeza gukina.

Messi yagize ati: “Nakinnye umupira gusa, kandi ubu mfite gushidikanya ko nzakomeza kuwukina igihe kirekire.” Ibi byatumye benshi babona ko ashobora kuba ari gutekereza kugera ku musozo w’umwuga we, nubwo atigeze atangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru.

Jorge Messi yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Messi Jorge Messi ntabwo yari se wa Lionel Messi gusa, ahubwo yari umuntu w’ingenzi cyane mu rugendo rwe rwo kuba umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru.Yamubereye umujyanama ndetse n’umuhagarariye mu bikorwa bye, amuba hafi kuva Messi akiri umwana kugeza ubwo yageze ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru.

Abantu benshi bakomeye mu mupira w’amaguru bagaragaje ko bamushyigikiye muri ibi bihe bitoroshye.Cristiano Ronaldo ni umwe mu bamuhaye ubutumwa bwo kumukomeza, amwifuriza we n’umuryango we gukomera nyuma y’urupfu rwa Jorge.

Neymar na we yagaragaje ko yifatanyije na Messi, mu gihe David Beckham, Luka Modrić, Sergio Agüero, Leandro Paredes na Nicolás Otamendi na bo bagaragaje ko bari kumwe na we muri ibi bihe by’akababaro.Abandi bakinnyi barimo Carles Puyol, Thibaut Courtois, Mario Suárez, Ferran Torres na Dani Olmo na bo bagaragaje ubutumwa bwo kwihanganisha Messi n’umuryango we.

Hari ninkunga yaturutse no hanze y’umupira w’amaguru, aho abakinnyi ba Tennis nka Rafael Nadal na Carlos Alcaraz bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Jorge Messi.

Messi yateje impaka ku hazaza he, kugeza ubu ntiyigeze atangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru.Icyo yagaragaje ni uko urupfu rwa se rwamuhungabanyije cyane ndetse rukaba rwaratumye atangira kwibaza niba ashobora gukomeza gukina igihe kirekire nk’uko yari asanzwe abikora.Ku myaka 39, Messi amaze imyaka myinshi yandika amateka akomeye, harimo gutwara Igikombe cy’Isi na Argentina ndetse no kwegukana Ballon d’Or inshuro umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *