Umukobwa w’imyaka 26 yapfuye nyuma yo guterwa urushinge mu ivuriro

Umukobwa w’imyaka 26 yapfuye nyuma yo kujya ku ivuriro ry’ibanze riri mu Karere ka Nyarugenge, aho yari yagiye kugira ngo akurwemo agapira karinda gusama.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Ndorimana Etienne, nyiri ivuriro ry’ibanze Inshuti Nyabikoni riherereye ahitwa Kiruhura, akaba akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa.Amakuru yatangajwe avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru uyu mukobwa yagiye kuri iri vuriro agamije gukurwamo agapira karinda gusama. Bivugwa ko yahawe urushinge rw’ikinya, ariko nyuma yo guterwa urwo rushinge ahita apfa.Uyu mukobwa ngo yari yagiye kuri iri vuriro nta bundi burwayi yari afite.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko umurambo w’uyu mukobwa woherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), kugira ngo ukorerwe isuzuma ryagaragaza icyaba cyaramwishe.
RIB yatangaje ko isuzuma ry’umurambo ryamaze gukorwa, ariko ibyavuye muri iryo suzuma bitarashyirwa ahagaragara.Ndorimana Etienne, akaba ari na we nyiri Poste de Santé Inshuti Nyabikoni, yatawe muri yombi ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama, mu gihe iperereza rikomeje.
Uyu mukobwa yashyinguwe ku wa 11 Kanama 2026.RIB ntiratangaza ku mugaragaro icyateye urupfu rwe, kuko hakomeje gutegerezwa ibisubizo by’ibizamini byakozwe ku murambo ndetse n’ibindi bimenyetso bizafasha abagenzacyaha kumenya neza uko ibyabaye byagenze.
