Rusizi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umwana we w’imyaka 15 amubeshya ko amwigisha uko azitwara afite umugabo

4
Screenshot_20260827-054415

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Mudugudu wa Bugumya, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15.

Uyu mwana wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza ku Ishuri rya GS Kiyovu, yatangaje ko se yamusambanyije inshuro ebyiri, ndetse akamushukisha amafaranga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo, mu gihe yasambanyaga umwana we, yamubwiraga ko ari kumwigisha uko azitwara igihe azaba afite umugabo.

Uyu mwana yaje kubwira umwarimu we iby’ibyabaye, ndetse anabimenyesha undi mubyeyi. Umuturage witwa Karisa Mathiew, umuturanyi w’uyu muryango, yavuze ko amakuru yamenyekanye nyuma y’uko uyu mwana ayagejeje ku mwarimu we witwa Sibomana Jean de Dieu no ku mubyeyi witwa Umuhoza Domicienne.

Undi muturage witwa Uwimana Bonifirida na we yemeje ko aya makuru bayamenye, nyuma inzego za Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zikaza kuri uyu muryango.

Yavuze ko mbere y’uko aya makuru amenyekana, nta makimbirane yari asanzwe agaragara muri uru rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari, yahamirije IGIHE ko uyu mugabo yashyikirijwe ubugenzacyaha kugira ngo akorweho iperereza.

Ati: “Yego, ayo makuru twayamenye. Uriya mugabo ukekwaho gusambanya umwana we yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha ngo akorweho iperereza, na ho umwana we yajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Mibilizi.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko uru rugo rutari rusanzwe ruzwiho amakimbirane, asaba abaturage kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abagize imiryango.

Nyuma y’uko ikibazo kimenyekanye, inzego bireba zahise zigira icyo zikora, uyu mugabo ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye, mu gihe umukobwa we yajyanywe mu Bitaro bya Mibilizi, mu Ishami rya Isange One Stop Center, kugira ngo ahabwe ubufasha bukenewe.

Itegeko rivuga iki?

Amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese ukorera umwana igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Gusambanya umwana ni icyaha, kandi umuntu ugihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25, hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze, mbere y’uko ubutabera bufata umwanzuro hashingiwe ku bimenyetso bizagaragazwa.

4 thoughts on “Rusizi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umwana we w’imyaka 15 amubeshya ko amwigisha uko azitwara afite umugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *