Rema yongeye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka itatu
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no ku Isi, Divie Ikubor uzwi nka Rema, yongeye gutaramira abakunzi be i Kigali nyuma y’imyaka itatu, mu gitaramo cyabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026.
Iki gitaramo cyari mu bikorwa byaherekeje ibirori byo Kwita Izina byabereye mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026, aho Rema yari mu bahanzi bakomeye bari bategerejwe n’abakunzi b’umuziki.
Mu gihe cy’isaha n’igice yamaze ku rubyiniro, Rema yishimishije imbaga y’abitabiriye igitaramo, aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, zirimo ‘Calm Down’, ‘Soweto’, ‘Dumebi’, ‘Ozeba’ n’izindi.
Rema yagaragaje ubuhanga mu kuririmba no mu kwigarurira abafana, aho abari muri BK Arena baririmbanaga na we indirimbo ze zakunzwe ku rwego mpuzamahanga.
Imyambarire y’abitabiriye nayo yitaweho
Usibye umuziki, imyambarire y’abitabiriye igitaramo nayo yagaragaye nk’ikintu cyitaweho, nyuma y’uko BK Arena yari yashyize hanze amabwiriza agenga abinjira muri sare yimyidagaduro mu gihe cy’ibitaramo.
Bimwe mu byari mu mabwiriza byarebaga imyambaro itemerewe kwinjizwa ahantu hahurira abantu benshi. Mu gihe cy’igitaramo, hari abitabiriye bagaragaye bambaye imyambaro yagaragazaga ibice by’umubiri, ariko hakaba harakoreshejwe ubundi buryo bwo kubitwikira no kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Ibi byatumye imyambarire iba kimwe mu byagarutsweho n’abari bitabiriye igitaramo, mu gihe abateguye ibikorwa bari bashyize imbere kubahiriza amabwiriza agenga umutekano n’imyitwarire muri BK Arena.
Rema yishimiye kongera kugaruka i Kigali

Mu gusoza igitaramo, Rema yavuze ko yishimiye kongera kugaruka i Kigali no gutaramira abakunzi be. Yibukije abaraho ko ubwo yaherukaga mu Rwanda yari akiri muto, afite imyaka 22, mu gihe ubu afite 26.
