Umukobwa wa Museveni, Patience Rwabwogo, yagizwe Musenyeri
Patience Rwabwogo, umukobwa wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yagizwe Musenyeri wa Covenant Nations Church, nyuma y’imyaka 20 amaze akora umurimo w’ivugabutumwa.

Uyu muhango wo kumwimika nka Musenyeri wabaye ku Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, ubera kuri Covenant Hill i Maya muri Wakiso, aho wari wahuje abakirisitu, abayobozi b’amadini n’abayobozi bakuru ba Uganda.
Patience Rwabwogo ni we washinze ndetse akaba ari na we wayoboraga Covenant Nations Church, itorero ryatangijwe mu myaka ya 2000 nk’itsinda rito riteranira mu rugo, rikaza kwaguka rigira amashami menshi muri Uganda.

Umuhango wo kumwimika wayobowe na Bishop Dr LaDonna C. Osborn, umuvugabutumwa ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afatanyijwe n’abandi bayobozi b’amadini barimo Pastor Enoch Adeboye wo muri Nigeria.
Perezida Yoweri Museveni n’umugore we Janet Museveni bari mu bitabiriye uyu muhango, aho bari bitabiriye nk’ababyeyi ba Patience. Ibirori kandi byahuriranye no kwizihiza imyaka 20 Covenant Nations Church imaze ishinzwe.

Patience Rwabwogo yagize icyo avuga mbere y’umuhango yavuze ko kuba agiye kuba Musenyeri atabifata nk’izamurwa ku giti cye, ahubwo ko abibona nk’inshingano nshya yo gukomeza gukorera abakirisitu.
