RIB yerekanye abantu 39 bakekwaho gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 39 bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri.
Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya RIB mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 5 Nzeri 2026.
Muri aba bantu 39 berekanywe, harimo abagabo 27 n’abagore 12, bakaba bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera mu bizamini bya Leta.
RIB ivuga ko aba bantu bakomeje gukurikiranwa hakurikijwe amategeko, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese muri ibi bikorwa.
