Ubukwe budasanzwe bwatangaje benshi: Impanga z’abasore zashakanye n’impanga z’abakobwa, n’abapadiri na bo ari impanga

0
IMG-20260825-WA0005

Inkuru itangaje iri kuvugisha benshi mu Buhinde yaturutse mu gace ka Kerala, mu majyepfo y’iki gihugu, aho habaye ubukwe budasanzwe bwahuriyemo impanga ubu bukwe bwabereye kuri Changanassery Metropolitan Church, aho abasore b’impanga Akhil K. Thomas na Nikhil K. Thomas bashakanye n’abakobwa b’impanga Magi Mary Thomas na Maria Mary Thomas.

Mu muhango, Akhil K. Thomas yashakanye na Magi Mary Thomas, mu gihe impanga ye Nikhil K. Thomas yashakanye na Maria Mary Thomas. Kuba abageni bose ari impanga byatumye ubukwe busa n’ubwihariye cyane, ariko ikidasanzwe kurushaho ni uko n’abandi bantu bari bafite uruhare rukomeye muri uwo muhango bari impanga.

Abapadiri na bo bari impanga

Umuhango w’ubukwe wayobowe n’abapadiri babiri b’impanga, Fr. Anto Pezhumkattil na Fr. Ajo Pezhumkattil, bo muri Diocese ya Kanjirappally nabahereza bari ku gicaniro bari impanga nabo ni Jeron James na Johon James, bakomoka i Pala ibi byatumye muri uwo muhango haboneka abageni b’impanga, abapadiri b’impanga n’abahereza b’impanga,

Byari inzozi z’abageni kuva mu bwana

Amakuru avuga ko aba bakobwa b’impanga, Magi na Maria, bari bafite inzozi kuva bakiri bato zo kuzagira ubukwe buzaba bukikijwe n’abandi bantu b’impanga ni bo ubwabo bashatse abapadiri b’impanga bashoboraga kuyobora umuhango wabo baje kubabona binyuze ku rusengero rwo muri Kothanalloor, ruzwiho kwakira no guhuza abantu b’impanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *