Ndikuriyo yavuze ko u Burundi buzashaka n’imva z’abo bushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa CNDD-FDD
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko igihugu cye kitazareka gukurikirana abo gishinja kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, mu 2015, ndetse ko n’ababa barapfuye bazakomeza gushakishwa.

Ndikuriyo yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye i Makamba uyu munyapolitiki yavuze ko CNDD-FDD ifata nk’abagomba gukurikiranwa abantu bose bagize uruhare mu bikorwa byo kugerageza gukuraho ubutegetsi bw’iri shyaka, avuga ko n’iyo bamwe muri bo baba barapfuye, icyo gihugu gishobora kuzashaka aho bashyinguwe.
Yagize ati: “Twebwe ni sisiteme. Nkurunziza, Ndayishimiye ni bamwe. Ukiruka ku ishyaka CNDD-FDD tuguma tukwirukaho.”
Ndikuriyo yakomeje avuga ko abo yise “ba Niyombare” bazakomeza gushakishwa, ndetse ko bari ku rutonde rw’abantu CNDD-FDD ifata nk’abagomba gukurikiranwa ati “Barya ba Niyombare tuzabashaka kugeza bapfuye, bariya bari ku rutonde rw’umukara rushakwa na CNDD-FDD kugeza umunsi azinjira mu kuzimu.”
Yavuze kandi ko n’iyo abo bantu baba barashyinguwe, hari igihe ubutegetsi bw’u Burundi bwazongera kubashakisha aho bashyinguye Ati “N’imva tuzabaza aho bazihambye Hari igihe ubutegetsi buhinduka tuzabaza aho bazihambye.”
Ndikuriyo yavuze ku kuza i Kigali
Muri icyo kiganiro, Ndikuriyo yanabajijwe ku mubano uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda, maze avuga ko ashobora kuza i Kigali aherekeje ikipe ya Aigle Noir izakinira mu Rwanda na Al-Hilal mu mikino Nyafurika.
Yavuze ko mu gihe yaba aje i Kigali azashaka kubaza Abanyarwanda ibibazo, anasaba umunyamakuru kubaza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.
Ati: “Uzashake Minisitiri Olivier Nduhungirehe ukimubaze… uzasabe guhura nawe nakwemerera ubundi wurire indege.”
Ndikuriyo kandi yavuze ku ifungwa ry’imipaka hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ku ruhande rw’u Burundi hari impamvu z’umutekano zituma imipaka yo ku butaka ifungwa.
Ati: “Hasi harafunze kubera abacengezi. Aciye hejuru azaruhukira i Bujumbura tumubaze iyo agiye.”
