Hari bamwe bari kubihuza nama dayimoni yaba yaravuye muri Congo akibasira igihugu cyuburundi
Nyuma y’iminsi mike gusa mu gihugu cy’abaturanyi u Burundi hamaze kugaragara inkongi 3 zikomeye, ubu indi nyubako iberamo ubucuruzi yongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro, bituma bamwe mu baturage ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kwibaza byinshi kuri izi nkongi zikomeje kugaragara mu gihe gito.

Bamwe mu bantu bakomeje gukurikirana ibi bibazo batangiye kubihuza n’imyemerere, aho bamwe bibaza niba igihugu cy’u Burundi cyaba cyarinjiriwe cyangwa niba hari “abadayimoni” baba baraturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaba barimo kwibasira igihugu ibi bitekerezo byiyongera cyane cyane kubera ko izi nkongi zagaragaye mu nyubako zitandukanye mu gihe gito, bigatuma abantu bibaza niba ari impanuka zisanzwe cyangwa niba hari ikindi kibazo cyihishe inyuma yazo.
Nyuma y’izi nyubako zari zimaze kwibasirwa n’inkongi, ubu n’isoko riherereye i Gatumba na ryo ryafashwe n’inkongi y’umuriro iyi nkongi yongeye gutuma abantu benshi bibaza niba izi mpanuka zitandukanye zishobora kuba zifite aho zihuriye.
Inkongi yibasiye Galerie NdayizambaMu minsi mike ishize,

Inkongi ikomeye yibasiye Galerie Ndayizamba, imwe mu nyubako zikomeye z’ubucuruzi i Bujumbur iyi nyubako y’amagorofa atatu iherereye hagati y’icyicaro cya REGIDESO n’inyubako y’ubucuruzi izwi nka Le Parisien, yafashwe n’umuriro ukomeye umuriro wibasiye iyi nyubako watumye abaturage benshi bahurura, mu gihe abagize inzego zitandukanye bagaragaye hafi y’ahari hahiye
Galerie Ndayizamba ni imwe mu nyubako zizwi cyane mu bikorwa by’ubucuruzi muri Bujumbura, bityo inkongi yayo ikaba yarateje impungenge ku bacuruzi ndetse n’abaturage basanzwe bakorera muri ako gace nyuma y’iyi nkongi, indi nkongi yongeye kugaragara ku isoko riherereye Bujumbura i Gatumba ibi byatumye bamwe batangira kwibaza niba kuba inkongi zikomeje kugaragara mu nyubako z’ubucuruzi zitandukanye mu gihe gito ari ibintu bisanzwe cyangwa niba hari ikibazo cyihariye cyaba kibitera.Bamwe baravuga bati
“u Burundi bwaba bwarinjiriwe”Mu gihe inkongi zikomeje kugaragara, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’abantu bamwe hakomeje kumvikana ibitekerezo bitandukanye hari bamwe bahuza izi nkongi n’imyemerere yabo, bakavuga ko igihugu cy’u Burundi gishobora kuba cyarinjiriwe n’imbaraga zidasanzwe abandi bo bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’abadayimoni cyangwa ibindi bintu byaba byaturutse muri Congo hari n’abagerageza guhuza ibi bintu n’ibibazo bitandukanye bimaze igihe bigaragara mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ubushakashatsi bukomeje kwibanda ku muyagankubaKugeza ubu, mu gihe ubuyobozi n’inzego zibishinzwe bakurikirana izi nkongi, ibisubizo byagiye bitangwa kuri zimwe muri zo byagiye byerekana ko impanuka zaba zaratewe n’umuyagankuba ibi nabyo byatumye habaho kwibaza niba koko ikibazo cy’umuyagankuba mu Burundi gishobora kuba gifite uruhare mu nkongi zikomeje kugaragara ku rundi ruhande, hari abibaza niba ibyo bitangazwa nyuma y’iperereza ari byo koko, cyangwa niba hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’izi nkongi.
Inkongi zikurikirana mu gihe gito zishobora gutera impungenge, ariko impamvu nyayo yazo igomba kugenwa n’iperereza ry’inzego zibishinzwe.Kugeza ubu, ikibazo gikomeye abaturage bakomeje kwibaza ni iki:Ese umuyagankuba wo mu Burundi ufite ikibazo cyaba gitera izi nkongi, cyangwa ni ibisubizo bitangwa nyuma y’iperereza bitaragaragaza ishusho yose y’ikibazo ese izi nkongi ni impanuka zisanzwe ziterwa n’amashanyarazi, cyangwa hari ikindi kibazo gikomeye kitaramenyekana?
Komeza ukurikire KGE News, kuko tuzakomeza kubagezaho amakuru n’ibisubizo bishya uko iperereza rizagenda ritanga umucyo kuri izi nkongi zikomeje guteza impungenge mu Burundi.
