Ibanga ryihishe muri Gombo Okra Impamvu ivugwaho kongerera abagore amavangingo

0
file_00000000d2a481f4bb19907df22a464c

Gombo, izwi ku izina rya Okra, ni imwe mu mboga zimaze kumenyekana cyane mu mafunguro yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Mu Rwanda naho ikoreshwa cyane, cyane mu guteka isosi n’andi mafunguro atandukanye.

Usibye uburyohe n’umushongi wayo wihariye, Gombo imaze iminsi ivugwaho n’abayikoresha ko ifite akamaro kihariye ku buzima bw’imyororokere, cyane cyane ku bagore.Bamwe mu bagore bavuga ko Gombo, cyane cyane iyo yateguwe mu mazi, ishobora gufasha kongera ububobere cyangwa amavangingo mu myanya ndangagitsina, ibintu bishobora gutuma umugore yumva amerewe neza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ariko se Gombo itanga izihe ntungamubiri, kandi ni iki gituma ivugwaho kugira uruhare muri iki kibazo?

Gombo ni iki?Gombo ni imboga zizwi mu Cyongereza nka Okra, zikagira amazina atandukanye bitewe n’igihugu. Ahandi zishobora kwitwa Lady’s fingers cyangwa Gumbo.Ni imboga zifite utubuto twinshi imbere kandi iyo zikaswe cyangwa zishyizwe mu mazi, zisohora umushongi wihariye utuma amazi aba asa n’afite ubunyerere aza aramazi arenduka.

Uyu mushongi ni umwe mu bituma Gombo itandukanye n’izindi mboga kandi ni na wo utuma abantu benshi bayikoresha mu gutegura amasosi yoroshye kandi aryoshye.Mu bihugu byinshi bya Afurika, Gombo imaze igihe ikoreshwa nk’ikiribwa gisanzwe kandi ikaba ifite umwanya wihariye mu mafunguro y’imiryango itandukanye.Gombo ikungahaye ku ntungamubiri Kimwe mu byiza bya Gombo ni uko irimo intungamubiri zitandukanye umubiri ukenera.

Izi mboga zibonekamo fibre, potassium, calcium, magnesium, folate ndetse na vitamin C na vitamin K.Fibre iri muri Gombo ifasha imikorere myiza y’igogora ndetse ikagira uruhare mu gutuma amara akora neza.Potassium na yo ni umunyungugu ukenerwa mu mikorere isanzwe y’umubiri, harimo imikorere y’imitsi n’umutima.

Gombo kandi irimo antioxidants zishobora gufasha umubiri kurwanya ingaruka ziterwa n’ibintu byangiza uturemangingo.Ni yo mpamvu abahanga mu by’imirire bashishikariza abantu kugira imboga zitandukanye mu mafunguro yabo, aho kwibanda ku bwoko bumwe gusa.

Impamvu Gombo ivugwaho kongera amavangingo ku bagoreMu minsi ishize, abantu benshi cyane cyane abagore batangiye kuvuga ku kamaro ka Gombo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina iyo ikaswemo uduce duto ikavangwa n’amazi, igasigamo wa mushongi wayo, kunywa ayo mazi bishobora gutuma umugore agira ububobere bwinshi mu myanya ndangagitsina.Hari n’abavuga ko kuyikoresha mbere y’imibonano mpuzabitsina bituma bumva bamerewe neza kandi bakoroherwa mu gihe cyo kubonana n’abo bashakanye.

Umushongi wa Gombo ni wo uvugwaho cyaneIyo Gombo ikaswe cyangwa igashyirwa mu mazi, isohora umushongi utuma amazi aba yoroshye kandi akagira ubunyere.

Uko Bamwe bazikoresha bakata Gombo bakayishyira mu mazi, bakayireka igihe runaka kugira ngo wa mushongi usohoke, hanyuma bakanywa ayo mazi Abayikoresha muri ubwo buryo bavuga ko ari bwo buryo bwiza bwo kubona wa mushongi wa Gombo.Hari n’abayishyira mu mafunguro ashyushye cyangwa bakayiteka hamwe n’izindi mboga kugira ngo uwo mushongi ufashe isosi kugira ubunyerere.

Ese amavangingo ni ingenzi ku mugore?Yego. Amavangingo ubusanzwe agira uruhare mu gutuma imibonano mpuzabitsina irushaho kuba myiza kandi ikorohera abayikora abashakanye.Iyo umugore afite ububobere buhagije, bishobora gufasha kugabanya ububabare cyangwa kutamererwa neza bishobora guterwa no gukama mu myanya ndangagitsina.Ububobere bw’umugore bushobora guhinduka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, imisemburo, imyaka, umunaniro, stress, imiti imwe n’imwe ndetse n’imiterere y’umubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *