Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva: Kubaka ibikorwa remezo by’amazi ntibihagije, bikwiye gutanga serivisi zirambye

0
IMG-20260818-WA0026~2

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika ikwiye kurenga ku kubaka ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura gusa, ahubwo hakibandwa no ku buryo ibyo bikorwa bikomeza gutanga serivisi ku baturage mu buryo burambye.

Yabigarutseho agaragaza ko mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika hamaze gushorwa imari nyinshi mu bikorwa remezo by’amazi n’isuku, ariko ko bimwe muri byo bitagikora neza cyangwa bitagitanga serivisi byari bigenewe.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hirya no hino muri Afurika hubatswe imiyoboro y’amazi, hacukurwa amariba ndetse hashyirwaho ibigo bitunganya amazi, ariko ko kuba ibyo bikorwa remezo byarubatswe bidakwiye gufatwa nk’iherezo ry’umushinga.

Yagize ati: “Kubaka ibikorwaremezo ni ingenzi, ariko ahanini ibyo biba ari intangiriro gusa. Igipimo nyakuri cy’intsinzi ni ukureba niba ibyo bikorwaremezo bikora neza kandi bikageza serivisi ku baturage mu buryo burambye.”

Dr Justin Nsengiyumva kandi yagaragaje ko hakenewe uburyo bwo gukurikirana imikorere y’ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura nyuma yo kubakwa, kugira ngo harebwe niba bikomeje kugera ku babigenewe.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien, na we yavuze ko amazi, isuku n’isukura bidakwiye gufatwa nk’ibireba urwego rumwe gusa, kuko bifitanye isano n’ubuzima rusange, iterambere ry’ubukungu, imihindagurikire y’ibihe ndetse n’iterambere ry’imijyi.

Yavuze ko ibi bikorwa remezo ari ingenzi no mu guha umuntu agaciro, kuko kubona amazi meza n’isuku bihoraho ari bimwe mu bigize imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Rero, ikibazo si ukubaka ibikorwaremezo byinshi gusa. Tugomba kubaka ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura byizewe, bihendutse, bitekanye, kandi birambye ku buryo bishobora gukomeza kugera ku baturage ndetse bigateza imbere n’ubukungu bwacu.”

Ibi bigaragaza ko mu ishoramari mu bikorwa remezo by’amazi n’isuku, hakwiye kwitabwa ku buzima bwabyo nyuma yo kubakwa, uburyo bibungabungwa, ubushobozi bwo gukomeza gukora ndetse n’uburyo abaturage babona serivisi zabyo ku buryo buhoraho.

U Rwanda rukomeje gushyira amazi, isuku n’isukura mu by’ingenzi mu iterambere ry’igihugu, mu rwego rwo guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ndetse no gushyigikira iterambere ry’imijyi n’ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *