Musiala yongeye kugwa igihumure,aho cyisubiyemo nyuma y’iminsi mike

0
IMG-20260818-WA0060

Jamal Musiala yongeye gutera impungenge abafana ba Bayern Munich, nyuma yo kongera kugwa igihumure mu mukino wa gishuti Bayern Munich yatsinzemo Heidenheim ibitego 4-2.

Uyu mukinnyi w’Umudage yongeye kugira iki kibazo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, nyuma y’iminsi mike gusa yari amaze kugwa igihumure mu mukino Bayern Munich yatsinzemo RB Leipzig ibitego 3-1.

Musiala yinjiye mu kibuga asimbuye, ariko hashize iminota mike yongeye kugwa hasi, bituma abaganga bahita bamwitaho. Yaje kuva mu kibuga agenda ku maguru, ariko ibyabaye byongeye gutera impungenge ku buzima bwe.

Nyuma y’ibi bibazo byombi byabaye mu gihe gito, Musiala yatangaje ko abaganga bamusuzumye bakamubona ko afite ikibazo cy’imikorere y’ubwonko gitera ibihe bigufi byo kutamenya ibiri kuba. Yavuze ko iki kibazo gishobora kuvurwa kandi ko ari gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere.

Nubwo amashusho yo kugwa kwe ku kibuga ateye impungenge, Musiala yizeje abafana ko nta kibazo gikomeye cy’ubuzima abaganga bamubonyeho kandi ko yizeye gukomeza gukurikiranwa no kuvurwa neza.

Ibi bibaye mu gihe Bayern Munich yitegura gutangira shampiyona nshya, aho ikibazo cya Musiala gishobora gutuma ikipe irushaho kumwitondera no gukurikiza inama z’abaganga mbere yo kongera kumukinisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *