U Burundi bwatangiye kumena inzoga zitujuje ubuziranenge, n’ibikorwa byo kuzivanaho ku isoko birakomeje…

0
7b8393d8-724d-4e29-9237-57c51005aa8c

Mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rukaza ingamba zo kurwanya ibinyobwa bitemewe n’amategeko n’inzoga zitujuje ubuziranenge, n’u Burundi bwatangiye ibikorwa bikomeye byo gukuraho ku isoko ibinyobwa bikekwa ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, abayobozi bakuru mu Burundi bayoboye igikorwa cyo kugenzura no kumena ibinyobwa bitemewe n’amategeko, igikorwa cyatangiriye muri Komine Kirundo, mu Ntara ya Butanyerera.

Iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Intwaro yo Hagati mu Gihugu, Iterambere Rusange n’Umutekano, Léonidas Ndaruzaniye, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Burundi gishinzwe Ubuziranenge (BBN), Dr Samuel Ndayiragije, Umugenzuzi Mukuru w’Igipolisi, Guverineri w’Intara ya Butanyerera, Gén Bde Pol Victor Segasago, ndetse n’abandi bayobozi bashinzwe ubutabera n’umutekano.

Ibinyobwa bitemewe byamenwe

Mu gikorwa cyabereye i Kirundo, inzego za Leta zashegeshe ibinyobwa byagaragajwe ko bikozwe mu buryo butubahiriza amategeko, cyane cyane ibinyobwa by’udusarabwayi.

Abayobozi bavuze ko ibi bikorwa bigamije kurinda ubuzima bw’abaturage no guca burundu umuco wo gukora no gucuruza ibinyobwa bitemewe.

Minisitiri Léonidas Ndaruzaniye yavuze ko hari bamwe mu bakora ibyo binyobwa bakoresha amakarito aba yarasigaye mu myanda, yari yaravuyemo ibicuruzwa by’inganda zemewe.

Ibi bituma bamwe mu bakora ibinyobwa bitemewe bashobora gushyira ibyo bicuruzwa mu makarito y’ibigo bizwi, bigatuma abaturage batekereza ko byakozwe n’inganda zemewe.

Minisitiri yasabye abakora ibyo binyobwa bitemewe guhagarika ibikorwa byabo, aburira ko abazongera kubirengaho bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Abaturage basabwe kwirinda inzoga zitemewe

Abaturage na bo basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa bitemewe, birinda kubigura no kubinywa.

Minisitiri Ndaruzaniye yabasabye kujya banywa ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bakabinywa ku rugero, anibutsa akamaro ko gufungura neza mbere yo kunywa inzoga.

Yasabye kandi inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukomeza ibikorwa byo gukura mu maduka ibinyobwa byose bitemewe.

Inganda 85 ni zo zemewe mu Burundi,

abayobozi batangaje ko hari inganda 85 gusa zifite uburenganzira bwo gukora ibinyobwa.

Urutonde rw’izo nganda rwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’u Burundi gishinzwe Ubuziranenge, BBN, mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya ibinyobwa bikorerwa mu nganda zemewe.

Umuyobozi Mukuru wa BBN, Dr Samuel Ndayiragije, yavuze ko ikigo ayoboye gikomeza kugenzura inganda zifite impushya ndetse n’ibicuruzwa bishyirwa ku isoko.

Yasobanuye ko inganda zikurikiza amategeko nta kibazo zigomba kugira, ariko izidakurikiza ibisabwa zizahanwa hakurikijwe amategeko.

Abakora ibinyobwa bitemewe baraburiwe

Umuyobozi wa ASSASIBU, Appolinaire Manirakiza, yavuze ko iri shyirahamwe ryiyemeje gukorana n’inzego za Leta mu kumenyekanisha no gutanga amakuru ku bantu bakora ibinyobwa bitemewe.

Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bishobora guteza ikibazo ku buzima bw’abaturage, ndetse bikangiza icyizere abaturage bafitiye inganda zikora mu buryo bwemewe.

Nyuma yo gukora igikorwa muri Komine Kirundo, ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitemewe byakomereje ku ruganda rwa TIBU ruherereye mu Gisagara cya Ngozi.

Abayobozi bavuze ko gahunda yo gukuraho ku isoko ibinyobwa bitemewe izakomeza kugeza igihe ibyo bicuruzwa bizaba byavanywe mu baturage.

Ibi bibaye mu gihe no mu Rwanda hashyizwe imbaraga mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyobwa, aho inganda n’abacuruzi batubahiriza ibisabwa bafatirwa ibihano, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *