Ububiligi Angola u Burundi bivugwa ko bohereje ingabo muri RDC gufasha FARDC

0
7775

Amakuru akomeje kutugeraho avuga ko u Bubiligi bwohereje abasirikare bagera kuri 400 mu burasirazuba bwa RDC, aho bivugwa ko bageze mu gace ka Kindu, muri Maniema.

Bivugwa ko abo basirikare bazanye ibifaru na drones, mu rwego rwo gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23. Gusa, kugeza ubu aya makuru ntararemezwa ku mugaragaro n’u Bubiligi.

Andi makuru avuga ko Angola yohereje abasirikare bagera kuri 1,500 muri RDC, bakaba bari mu gace ka Katanga, aho bivugwa ko bagiye kongera umutekano no gukumira ko ako gace kafatwa na M23.

Hari kandi amakuru avuga ko u Burundi bushobora kuba bwarongereye ingabo zabwo muri RDC, kugira ngo zikomeze gufatanya na FARDC n’izindi ngabo zishyigikiye Kinshasa.

Ibi bibaye mu gihe imirwano hagati ya FARDC n’abarwanyi ba M23 ikomeje, mu gihe n’ibihugu bitandukanye bikomeje kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *