Abajura b’amatungo bakomeje guhigwa bukware, Polisi yafashe abakekwaho ubujura
Bamwe mu batuye mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo, barimo Nyanza na Nyaruguru, bakomeje kugaragaza impungenge batewe n’ubujura bw’amatungo, aho abajura bitwikira ijoro bakinjira mu biraro, bagakuramo amatungo bakayashorera bakayajyana.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gukurikirana no gufata abantu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura kugeza ubu, Polisi imaze kugaruza inka enye n’ihene 12, mu gihe hari n’abantu batandukanye bamaze gufatwa bakekwaho kwiba ayo matungo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abakekwaho ubujura bw’amatungo bikomeje mu turere dutandukanye, hagamijwe kurinda umutekano w’amatungo n’umutungo w’abaturage.
CIP Kamanzi yavuze ko muri Nyanza hafashwe abagabo babiri bafatanywe inka ebyiri bakekwaho kuba barazibye.

Yagize ati: “Muri Nyanza hafashwe abagabo babiri bafatanywe inka ebyiri bakekwaho kuba barazibye, bakazishyira mu kiraro nimugoroba, hanyuma bakajya kuzana izindi bakazigurana, bakazijyana hirya no hino, bari kujijisha.”
Uyu muyobozi yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage yagize uruhare rukomeye mu gufata abakekwaho ubu bujura, kuko abafashwe bagaragaje n’abandi bakekwaho gukorana na bo.
Ati: “Ku makuru yatanzwe n’abaturage abo barafashwe, ndetse banagaragaza abo bagiye bakorana, bituma duhita dufata bamwe muri bo batatu.”
CIP Kamanzi kandi yavuze ko hari abandi bantu batandatu bafashwe bakekwaho kwiba amatungo magufi, aho bafatanwe ihene 12 abantu bose bafashwe muri ibi bikorwa kugeza ubu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho bakomeje gukorwaho iperereza.
Polisi ivuga ko ibikorwa byo gukurikirana abakekwaho ubu bujura bikomeje, mu gihe abaturage basabwa gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hafatwe ababangamira umutekano w’amatungo n’umutungo wabo.

Babafate rwose birakwiye
bace ubujura nkubwo