Perezida Kagame yihanganishije Samia Suluhu Hassan nyuma y’urupfu rw’umugabo we

Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, ku myaka 76 y’amavuko.
Amakuru avuga ko Hafidh Ameir Hassan yaguye mu Bitaro byo muri Zanzibar, aho yari amaze iminsi ahabwa ubuvuzi.
Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, yihanganishije Perezida Samia Suluhu Hassan n’umuryango we, inshuti, abavandimwe ndetse n’abaturage ba Tanzania muri ibi bihe by’akababaro.

Mu Rwanda, Perezida Paul Kagame na we yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, nyuma y’urupfu rw’umugabo we.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania mu kunamira no kuzirikana ubuzima n’umurage Hafidh Ameir Hassan yasize.
Urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan rwakiriwe nk’akababaro gakomeye ku muryango wa Perezida Samia Suluhu Hassan ndetse no ku gihugu cya Tanzania, aho abayobozi n’abaturage bakomeje gutanga ubutumwa bw’akababaro no kwihanganisha umuryango we.
