Umugore wa Perezida Ndayishimiye yahakanye ibivugwa ko azambaguza abakozi ba Perezidansi

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Madamu Angeline Ndayubaha Ndayishimiye, yahakanye amakuru amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga amushinja kwivanga mu mikorere y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu no gutera ubwoba abakozi bakorera muri Perezidansi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC Gahuzamiryango, Madamu Ndayishimiye yavuze ko ibyo bivugwa bidafite ishingiro, asobanura ko nta mikoranire ya hafi afitanye n’abakozi bo mu biro bya Perezida bizwi nka Ntare Rushatsi.Yavuze ko ibiro bye n’ibya Perezida bitandukanye, ndetse ko n’inzira banyuramo zitandukanye, ku buryo nta buryo bwo guhora ahura n’abakozi ba Perezidansi nk’uko bivugwa.
Ati: “Ibyo biro rero uko bavuga ko birimo kwivanga, n’aho ujya n’inzira si zimwe. Jye ngenda uku, nabo sinzi ko bagenda kuriya, kuko tudakorera ahantu hamwe.”
Madamu Ndayishimiye yavuze kandi ko hari abantu bavuga ko atinya cyangwa atera ubwoba abakozi bo muri Perezidansi, ariko we akavuga ko ibyo bitabaho kuko nta mikoranire ya buri munsi afitanye na bo.
Ati: “Hari n’abahindura amajwi bakavuga ngo mbatera ubwoba, kandi nta na rimwe dushobora guhura. Jye ndira ingazi nkajya mu biro byanjye, n’abakozi ntiduhura.”Yahakanye ko agira uruhare mu myanzuro ya Perezida Hari kandi ibindi birego bikunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, birimo ibimushinja kwivanga mu nshingano za Perezida Évariste Ndayishimiye, kugeza ubwo bamwe bavuga ko ashobora kugira uruhare mu myanzuro ifatwa n’Umukuru w’Igihugu.
Madamu Ndayishimiye na byo yabihakanye, avuga ko ibyo bimuvugwaho bidahindura uburyo abaho cyangwa akazi akora.Ati: “Barabivuga ariko si byo.
”Yavuze ko ibyo bikorwa nk’ibihuha bitamuca intege, ahubwo ko iyo abibwiwe abifata nk’ibimukomeza.Ati: “Urebye ibyo bavuga, jye bimpa imbaraga, birankomeza; ntibimpungabanya.”
Madamu Ndayishimiye yasobanuye ko uruhare rwe ari ukuba hafi y’umugabo we no kumushyigikira mu nshingano yahawe n’Abarundi, aho kuba umuntu ufata cyangwa uyobora ibyemezo bya Leta.
